in

Akanyamuneza ni kose kuri Shaddy Boo nyuma yo gukora amateka adasanzwe mu Rwanda (Videwo)

Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe buteye amabengeza, mu byishimo budasanzwe nyuma yo gukora amateka atari yakorwa n’uwari we wese mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare, nibwo Shaddy Boo yanditse amateka ndetse anashyiraho agahigo ko kuzuza abantu bagera kuri miliyoni imwe (1M) bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Nyuma yo gukora ayo mateka ndetse no gushyiraho ako gahigo, Shaddy Boo yahise akora’Live’ku rukuta rwe rwa Instagram aho yaje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe yatewe no kuzuza abantu miliyoni imwe.

Ubwo Shaddy Boo yatangiraga gukora ‘Live’ yavuze ko yishimye cyane kubera kuzuza abantu bagera kuri miliyoni imwe bamukurikira kuri Instagram.

Shaddy Boo yabaye umuntu wa mbere wujuje abantu bagera kuri miliyoni imwe kuri Instagram mu Rwanda

Videwo Shaddy Boo ari mu byishimo

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo yakoze amateka atarakorwa n’undi munyarwanda wese

Rwarutabura na Rujugiro bisize amarangi baje gukorera umuti umukobwa uri muri #MissRwanda2022