in

Akamaro gahambaye ko kurya ibinyomoro buri munsi .

Ibinyomoro (tree tomato cg tamarillo) ni urubuto rw’ingirakamaro kandi rwiza, rushobora kwera ahantu hato, nko mu busitani.Izi mbuto zatangiye guhingirwa muri amerika y’amajyepfo. Siho zera gusa cyane kuko no mu Rwanda, afurika y’epfo, Australiya na New Zealand ari bimwe mu bihugu byeramo cyane ibinyomoro.

Ibinyomoro biri mu moko 3; hari ibitukura (ibi nibyo bizwi cyane mu gace duherereyemo), iby’umuhondo ndetse n’ibifite ibara rya zahabu

Ibinyomoro bikungahaye kuki?Ese ubiriye ni izihe ntungamubiri wabona?

  • Ikinyomoro ni imvano ikomeye ya vitamin A, C, E na B zitandukanye; harimo B1, B2 na B6. Izi vitamine zose zifasha mu mikorere y’umubiri, kubona neza, mu kugira imbaraga mu mubiri ndetse no gukorwa kw’imisemburo itandukanye.
  • Izi mbuto zikungahaye kuri potasiyumu cyane. Potasiyumu izwiho kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’umunyu mwinshi (sodium), harimo gufasha umutima gutera neza no kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi aba mu turemangingo.
  • Ibinyomoro (cyane cyane ibitukura) bibamo ibyitwa “anthocyanin” bizwiho kurinda indwara nyinshi zitandukanye cyane cyane iza kanseri. Kubera izi mbuto zikize kuri vitamini A, zirakenewe cyane mu kugufasha kubona neza
  • Zimwe muri aside zigize ikinyomoro, ubushakashatsi bwerekana ko zifasha mu kugabanya isukari cyane cyane ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2.
  • Ibinyomoro bifasha mu kugabanya ibiro. Bikora gute? Ushobora kubikoresha nka salade, ukabirya byonyine cg ugakora umutobe wabyo. Kubera aside igaragara muri izi mbuto bifasha mu gutwika ibinure mu mubiri, ubifatanyije no gukora imyitozo wagabanya ibiro byinshi mu gihe gito
  •  Umutobe w’ibinyomoro ufasha mu gusukura umubiri cyane, no kubuza kwinjira mu mubiri kw’amavuta mabi.
    Ibinyomoro ni imbuto ziboneka henshi, haranira kurya ikinyomoro 1 ku munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto 10 ashotorana y’umunyamidelikazi uri mu rukundo na Diamond Platnumz yashyizwe ku karubanda

Umugore washakanye n’abagabo batanu ari mu rujijo rwo kumenya uwamuteye inda.