in

Akabo kashobotse! Abanyeshuri 5 biga muri Saint Trinite de Nyanza basabiwe gukurwa ku rutonde rw’abazakora ikizamini cya Leta nyuma y’uko babonye bamaze gususha bakigira ibinani kugeza naho bakomeretsa mugeni wabo bakoresheje turunevisi (AMAFOTO)

Akabo kashobotse! Abanyeshuri 5 basabiwe gukurwa ku rutonde rw’abazakora ikizamini cya Leta nyuma y’uko babonye bamaze gususha bakigira ibinani kugeza naho bakomeretsa mugeni wabo bakoresheje turunevisi.

Mu gihe habura iminsi mike ngo ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bitangire, ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Saint Trinite de Nyanza bwabwiye TV na Radio one ko hari abanyeshuri 5 bugiye gusaba ko bakurwa ku rutonde rw’abazakora ibyo bizami bitewe n’imyitwarire yabo.

Aba banyeshuri barashinjwa gukorera urugomo mugenzi wabo kugeza banamukomerekeje bakoresheje Turunevisi nk’uko bitangazwa na Habineza Anstase uyubora icyo kigo cy’amashuri.

Amakuru avuga ko abanyeshuri 9 barimo 5 bagiye gusoza amashuri yisumbuye bakoze urugomo barukorera mugenzi ni uko maze bakaza gufatwa na RIB gusa ngo bakaza kurekurwa.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Saint Trinite de Nyanza, Habineza Anstase yavuze ko abo banyeshuri batanu bagiye gusabirwa gukurwa ku rutonde rw’abazakora ikizamini cya Leta kugira ngo bibere isomo abandi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yewe Intare ishaje irarisha! Umugore wa Meddy asigaye amujyana muri siporo ubundi akamusiga akaza nyuma ye undi yamaze kuruhuka (VIDEWO)

Iyo rutangiye gucyinga batanu ni we ufata iya mbere mu kwiruka! Ibyo wamenya ku mutoza wa Rayon Sports mushya utajya uramba mu makipe kuva yatangira gutoza