in

Akababaro! Umwuzukuru wa Nelson Mandela yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye imyaka 10

Akababaro! Umwuzukuru wa Nelson Mandela yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye imyaka 10.

Zoleka Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere azize Kanseri.

Zoleka w’imyaka 43 umuryango we watangaje ko yitabye Imana ashagawe n’umuryango we ndetse n’inshuti ze.

Ni umwe mu bamenyekanye mu myaka ishize nyuma yo gutangaza ko arwaye kanseri, akanatanga ubuhamya bw’uburyo yahoze yarabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse byanamuteye agahinda gakabije.

Zoleka kandi yakoze ku mitima ya benshi ubwo yatangaga ubuhamya bw’uburyo yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ubwo yari umwana.

Mu myaka icumi ishize nibwo Zoleka yasanganywe kanseri y’ibere, ahabwa ubuvuzi isa n’igiye ariko nyuma irongera iragaruka.

Umwaka ushize yatangaje ko kanseri ye yabaye nyinshi ikagera mu bindi bice by’umubiri nk’ibihaha n’umwijima.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali-Rwamagana: Ikamyo yari itwaye gas(gaze) yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota maze umuhanda uhita ufungwa

Uwayezu Jean Fidel nyuma yo kumenya ibyo bashaka kumukorera ngo Rayon Sports izatsindwe na Al Hilal Benghazi yateguye operasiyo ikomeye ishobora guhitana na bamwe mu bakinnyi