in

Igikombe cy’isi: Agahinda ni kose nyuma y’urupfu rw’umunyamakuru ukomeye

Grant Wahl umunyamakuru w’imikino ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yitabye imana ubwo yarari gukurikirana umukino wahuzaga Argentina n’Ubuhorandi.
Ku mugoroba wakeye ubwo Argentina yakinaga n’Ubuhorandi muukino wa 1/4 mu gikombe cy’isi , umunyamakuru wari wicaye mu cyanya cyahariwe itangazamamukuru (Media zone) yituye hasi ahita yitaba imana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ESPN aravuga ko Grant Wahl yitabye imana nyuma yo kwikubita hasi bakamujyana ku bitaro byitwa Hamad General Hospital ariko bikarangira ashizemo umwuka.

Grant Wahl witabye imana afite imyaka 49

Grant Wahl witabye imana haracyekwa ko yazize ibibazo by’indwara y’umutima dore ko kuwa 4 yari yanditse kuri Twitter abwira abamukurikira ko atameze neza ndetse ko yagiye kwa muganga.

Grant Wahl yaherukaga gufungwa n’inzego z’umutekano za Qatar bamuziza kuba yarashatse kwinjira muri stade afite amabendera n’iburango by’abakundana bahuje igitsina(abatinganyi).
Uyu munyamakuru yari umwe mu banyamakuru bakomeye kuko iki cyaro igikombe cy’isi cya 8 akurikiranye mu mwuga we.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru igezweho: Mu mpera z’umwaka wa 2022 byari byitezwe ko Diamond Platnumz azataramira abanyarwanda muri Camp Kigali none ubu byahindutse

Umukobwa w’imyaka 33 yishimiye gusoza Kaminuza akiri isugi! umva uwo ashaka guha ubusugi bwe!