in

Aka ni akumiro: umwarimu yafashwe aryamanye n’umunyeshuri yigisha mu buriri bw’ababyeyi be

Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wari aryamanye n’umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa.

Nyina w’uriya mukobwa yagaragaye mu burakari n’umujinya byinshi yabaye nk’umusazi, agenda avuga ko uwo mwarimu n’umukobwa we bamukururiye umuvumo mu buriri bwe, Uwo mukobwa yavuye ku ishuri agiye gukina mu mikino yahuzaga amashuri mu majyepfo ya Kenya, ahitwa Nyanza ku ishuri rya Maseno.

Uyu mwarimu utari woherejwe n’ishuri guherekeza abanyeshuri no gukurikirana imikino yabo, yagaragaye ahaberaga imikino, abandi bakeka ko ari ugukunda kureba imikino no kwita ku bana b’ishuri rye kandi afite ikindi cyimugenza

Imikino irangiye, abanyeshuri bahawe uruhushya rwo kujya gutembera no kuramutsa ababyeyi, bakazagaruka ku ishuri nyuma ya week end.

Wa mwarimu yajyanye n’umunyeshuri, iwabo kubabyeyi be bivugwa ko yaje kugera iwabo atinze cyane mu ijoro.

Umwe mu baturanyi yahamagaye nyina w’umwana kuri telefoni, amubaza niba hari umushyitsi w’umugabo azi wagombaga kubagenderera, umugore abyumvise yihutira kugaruka mu rugo, aho yasanze umwana na mwarimu we baryamanye mu buriri bwe,numujinya mwinshi Niko guhita ahuruza.Maze polisi ihita muri yombi uyu mwarimu.Bivugwa ko uyu munyeshuri yatangaje ko bari bamaze igihe kinini babikorana amwizeza ko azajya amuha amanota y’ubuntu ku ishuri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platinmuz yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga ubwa yagaragaraga ari kumwe na Zuchu (Videwo)

Aho yaciye ntihaca urwango: Ku minsi wa Saint Valentin yohereje imodoka yuzuye indabo ku wahoze ari umugore we