in

Aho yaciye ntihaca urwango: Ku minsi wa Saint Valentin yohereje imodoka yuzuye indabo ku wahoze ari umugore we

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya America Kanye West yifurije uwahoze ari umugore we Kim Kardashian umunsi mwiza w’abakundana.

Tariki 14 Gashyantare ni umunsi ufatwa nk’uwa bakundana aho abakundana bagenda bahana impano zigiye zintandukanye zinyura imitima.

Kuri uwo munsi Kanye West yifuje guha uwahoze ari umukunzi we Kim Kardashian impano idasanzwe.

Kanye west yohereje Kim Kardashian impano y’imodoka ndetse muri iyo modoka hakaba hari huzuyemo indabo z’iroza.

Icyo gikorwa Kanye West yakoze cyatumye abantu bagenda bavuga ko uyu murapeli yaba ashaka gusubirana n’uwahoze ari umugore we.

Kim Kardashian na Kanye West batandukanye muri Gashyantare umwaka ushize bitewe n’ibintu bimwe na bimwe batumvikanagaho.

Kugeza ubu Kim Kardashian ari kuvugwa mu rukundo n’undi musore Pete Davidson mu gihe Kanye West we avugwa mu rukundo na Julia Fox.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Ngirango ni Kanye west si kenya west

Aka ni akumiro: umwarimu yafashwe aryamanye n’umunyeshuri yigisha mu buriri bw’ababyeyi be

Mu gihe abandi bahawe indabo, Yolo The Queen yahawe impano idasanzwe ku munsi w’abakundana.Video