Aho aryamye mu bitaro, Mama Nick uherutse kubagwa yanze kuba indashima.
Mama Nick arashimira umuntu wese wamufashije mu kwivuza kwe.
Uyu mubyeyi wabazwe ku wa Gatatu w’icyumweru dusoje, yashimiye abitanze kugira ngo avurwe.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya 3D TV, Mama Nick yavuze ko yabazwe kandi ko ameze neza.
Avuga ko yashyizwemo insimburangingo nshya aho yari yagize ikibazo cyo kuvunika igufwa.
Abajijwe ikintu yabwira abantu, yashimiye buri wese witanze kugira ngo abone ubuvuzi.