in

“Ahita ambwira ati ‘utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu?” Umukobwa w’ikizungerezi wagaragara mu mashusho The Ben asa nk’umukorakora ku myenda y’imbere, yashyize umucyo ku byaya mashusho

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo amashusho yafashwe ubwo umuhanzi The Ben yakoreraga igitaramo mu mujyi wa Musanze, yahahuriye n’umukobwa witwa Emelyne, amashusho y’aba bombi akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.

Ayo mashusho agaragaza The Ben n’uyu mukobwa bari kwifotozanya, ariko uyu muhanzi asa nk’umukorakora ku myambaro yari yambaye, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagiye babinenga, ndetse bamwe bakavuga ko uyu muhanzi yari ari gukabakaba umwambaro w’imbere w’uyu mukobwa.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, Emelyne yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye wa The Ben kandi ko akunze kujya ahantu henshi yagiye gukorera ibitaramo.

Yagize ati “Mu gihe twari turi kwitegura tugiye kwifotoza, aramfata ankozeho ahita yumva ikintu kibyimbye, ahita ambwira ati ‘utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu?’ nyine nari nambaye ishanga [akantu abakobwa bakenyera mu nda] akozeho yumva ikintu kibyimbye, noneho abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi, ibiki n’ibiki…nahise mubwira nti ‘ba uretse gato babanze badufotore.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sports itangiye shampiyona itanga ubutumwa

Nyuma y’amasaha atatu gusa Cristiano Ronaldo afunguye shene ya YouTube, ahise aca agahigo ko kuba umuntu wa mbere ukurikiwe n’amamiliyoni menshi y’abantu mu gihe gito