in

Ahazwi nko kuri 40, hatowe umurambo w’umukobwa bivugwa ko yakoraga umwuga wo kwicuruza

Umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 29 wasanzwe munsi y’urugo ahazwi nko kuri Mirongo Ine.

Birakekwa ko uyu mukobwa yishwe.

Mu gitondo abaturage abayobozi mu nzego zitandukanye barimo iz’umutekano, bazindukiye ahazwi nko kuri Mirongo Ine, mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza bitewe n’umurambo w’umukobwa bahabonye.

Uyu murambo watowe munsi y’urugo rw’umuntu.

Uyu mukobwa witwaga Ntirandekura Solange yari mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko.

Amakuru avuga ko nyakwigendera nta mwana yagiraga.

Abatuye kuri Mirongo Ine barimo n’abo babanaga, bavuga ko yakoraga akazi ko kwicuruza, bakavuga ko nyakwigendera yaba yishwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko abamaze gutabwa muri yombi ari bane bakekwaho kwica nyakwigendera, ariko bashobora kwiyongera.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Rayvanny yihenuye kuri Kajara ndetse aca amarenga ko we n’umugabo we bagiye kwibaruka ubuheta

‘Yanze ko akora ubukwe’ Byinshi ku bushuti bwa Anita Pendo na Tidjara Kabendera