in

Aha ni muri Kigali si i mahanga! Umushinga wa Kigali Green City wegukanye igihembo mu iserukiramuco mpuzamahanga ryaberaga muri Singapore

Igice cy’umushinga wa Kigali Green City mu murenge wa Kinyinya, cyatsindiye igihembo cy’igishushanyo mbonera cyiza mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubwubatsi (WAF) Future Project Masterplan Award.

Iki gihembo cyatanzwe ku wa kane, 30 Ugushyingo, muri WAF 2023 cyabereye i Marina Bay Sands muri Singapuru kuva ku ya 29 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza.

Kigali Green City ni umushinga wo kubaka inyubako zibungabunga icyirere kandi usa neza. Igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga ni cyo yegukanye igihembo.

Umushinga uzashyikirizwa Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha kugira ngo uhabwe umugisha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi byo nibiba abakunzi ba Bruce Melodie barabyakira gute

Mu majyepfo mu karere ka Nyaruguru abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni -AMAFOTO