in

Agiye i Burayi asanzeyo umukunzi we! Rihungu wari umunyezamu wa Police FC yasezeye ku mupira w’amaguru kugira ngo asange umugore

Kwizera Janvier uzwi ku izina rya Rihungu wasezeye umupira w’amaguru, Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru, yamaze gusinyira ikipe ya RBC mbere y’uko asanga umugore we muri Finland.

Ubwo shampiyona ishize yageraga ku musozo, Rihungu wari umunyezamu wa Police FC, yayisezeyeho doreko yari asoje amasezerano.

Rihungu ukiri muto wifuzwaga n’amakipe nka Bugesera FC yakuriyemo, Rayon Sports na Kiyovu Sports, yagiye gusinyira RBC ikina imikino y’abakozi amasezerano y’amezi 8, yayasoza agasanga umukunzi we uba muri Finland.

Kwizera Janvier usanzwe ari umuvandimwe wa Ishimwe Pierre ufatira APR FC, impamvu nyamukuru yatumye asezera ari uko yamaze gufata icyemezo cyo kujyai Burayi muri Finland asanzeyo umugore we Liliane akajya kuba ari ho akomereza ubuzima ndetse akaba agomba kugenda muri Gashyantare 2025.

Umwe mu nshuti z’uyu munyezamu yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko Rihungu yagize impungenge ko asinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere igihe cyo kugenda itamurekura kandi ashobora kugerayo akaba yabona indi kipe bikaba byamugora.

Rihungu n’umukunzi we Liliane uba muri Finland

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Leta yatangiye iperereza ku bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’intoki Volleyball bakurikiranyweho gusambanya abakinnyi babo bakanabatera inda

Junior Rumaga mu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’abanyeshuri basoje amasomo yabo muri KSP Rwanda