in

Agiye gusesekara i Kanombe! Byiringiro Lague yasize Yannick Mukunzi na bagenzi be bakiri mu byishimo byo kwegukana igikombe cya shampiyona, we ahita afata indege aza mu Rwanda

Nyuma y’amasaha make ikipe ya Sandviken IF yo muri Sweden isanzwe ikinamo abanyarwanda babiri, Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague yegukanye igikombe cya Shampiyona, Lague yahise afata indege aza mu Rwanda.

Byiringiro Lague ari busesekare i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, aho arahita yerekeza i Huye aho arasanga abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari kwitegura umikino izahura na Zimbabwe mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi mu 2026, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, nibwo Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi bafashije Sandviken IF kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya Gatatu izamuka mu cya 2 nyuma yo gusoza iyoboye urutonde irusha iya kabiri amanota 2.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuntu wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène yandikiye urukiko ibaruwa yihutirwa mbere y’uko bamukatira ivuga ko yamubabariye ariko Theogene yigiriza nkana ngo ntambabazi ashaka

Umusozi wa ‘Kanyarira’ wafunzwe na Leta kubera abantu bajyaga kuhasengera, ugiye kugirwa ahantu h’ubucyerarugendo