in

Agiye gukurikira Yamen Zelfani! Umukinnyi wari inkingi ya mwamba muri Rayon Sports agiye kwirukanwa muri iyi kipe kubera ingeso itari nziza asanganwe

Nyuma yuko Yamen Zelfani wari umutoza wa Rayon Sports yirukanwe muri iyi kipe, hamenyekanye umukinnyi nawe ugiye kwirukanwa kubera ingeso afite itari nziza.

Amakuru atugeraho avuga ko umunyezamu, Hakizimana Adolphe ari uwa mbere ugiye kwirukanwa muri Rayon Sports kuko afite ingeso yo kugira ubwoba bitewe n’ikipe agiye guhura nayo.

Rayon Sports yatangiye gushaka umunyezamu uzasimbura Adolphe kuko we mu myitozo aba ameze neza, gusa byagera ku mukino nyirizina akavuga ko atameze neza.

Ibi byabaye ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Marine FC ibitego 2-2. Mbere y’uyu mukino, Adolphe yakoze imyitozo ameze neza gusa imyitozo igiye kurangira yakuyemo udufungantoki (ga) avuga ko atamaze neza gusa umutoza abajije abaganga bamubwira ko babona ameze neza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“niba ushaka gukina wenyine, jya gukina tennis” Luvumbu yabwije ukuri mugenzi we bakinana utajya ubapasa kabone niyo baba bagiye kuwumwaka

Amakuru agezweho: Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwasabye abakunzi b’umupira w’amaguru gufasha iyi kipe