Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Tiwatope Omolara Savage wamenye nka Tiwa Savage, yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere.
Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n’umuziki, ndetse benshi bamufata nk’umwamikazi w’injyana ya Afrobeat ku Mugabane wa Afurika.
Ijwi rye, uburanga bwe, ubuhanga agaragaza ku rubyiniro birimo kubyina n’ibindi biri mu bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye ku Isi.
Tiwa Savage niwe washyize akadomo ku iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryari rimaze igihe ribera mu Rwanda.
Ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 mu gitaramo cyabereye muri BK Arena.
Asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime, uririmba indirimbo ze mu Cyongereza ndetse no muri Yoruba. Kandi amaze kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.
Ubwo yari imbere y’ibihumbi yaririmbiye muri iriya nyubako, Tiwa Savage yavuze ko ‘ntewe ishema no gutaramira bwa mbere i Kigali’.
Avuga ko yashimishijwe cyane no gutaramira ibihumbi by’urubyiruko ‘biganjemo cyane abakobwa n’abagore’. Ati “Murasa neza, mwikomere amashyi’.