in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Agasuzuguro k’umusekirite katumye umukire abikuza miliyoni 800||Uko byagenze.

Umugabo w’Umushinwa yavuze ko yakuye amafaranga yari yarazigamye muri banki ya Shanghai nyuma yo kutumvikana n’abashinzwe umutekano. Yavuze ko yakuyemo amafaranga akabakaba kuri miliyoni 800 z’amanyarwanda ($783,000) mu inoti kandi asaba abakozi kubara ayo mafaranga mu ntoki.

Yavuze ko byatwaye abayobozi babiri ba banki igihe cy’amasaha abiri kugira ngo babare amafaranga yari amaze kubikuza.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya “Sunwear”, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Weibo ku ya 16 Ukwakira ko yakuye amafaranga agera kuri miliyoni eshanu z’amashinwa ($783.000) mu inoti muri Banki ya Shanghai nyuma yo guhabwa “serivisi mbi y’abakiriya.” Yanditse ko abashinzwe umutekano bafite “imyifatire iteye ubwoba.”

Uyu mugabo avugako yakuyemo umubare munini yashoboraga gukuramo ku munsi umwe, yongeraho ko ateganya gukuramo “izindi miliyoni” zisigaye kugira ngo yimukire mu yandi ma banki.

Banki ivuga ko kubikuza kwinshi byaturutse ku kutumvikana hagati y’umukiriya n’umuzamu ku bijyanye no kuba atari yambaye agapfukamunwa. Nk’uko byatangajwe na Banki ya Shanghai, ngo Sunwear ntabwo yari yambaye mask igihe yegeraga ishami. Itangazo rivuga ko umuzamu yahise amutegeka kuyambara.Aribwo uyu mugabo yahise agira umujinya avuga ko amusuzuguye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yaka mwana yeruye abwira nyirabuja Assiah ko amukunda ndetse ko atakwemwera Shaddyboo

Biratangaje!! Reba ibyabaye kuruyu mukinnyi nyuma yuko avunitse ubugabo (Amafoto)