Kuri uyu munsi nibwo umukinnyi wa mbere wahenze mu mateka y’umupira w’amaguru Neymar Jr aza gukandagira bwa mbere mu kibuga nyuma yo kuva mu ikipe ya Fc Barcelona, ariko impano idasanzwe uyu musore azwiho yatumye akora agahigo katigeze gakorwa nundi mukinnyi uwo ariwe wese wakinnye umupira w’amaguru.
Kuri icyi cyumweru ku isaha ya saa tatu z’ijoro mu mugi Côtes-d’Armor aho ikipe ua guingamps ibarizwa nibwo umukino uhuza ikipe ya PSG na Guingamp uza kuba utangira, gusa ikintu gitangaje cyane kandi cyafashwe nk’agahigo nuko uyu mugi ubusanzwe utuwe n’abantu ibihumbi birindwi bose ntanumwe uvuemo baguze amatike yo kuza kureba uyu musore wahogoje amakipe yamwifuje kuvakera. Imirimo yose ibera m mugi irahagarara kuva saa moya z’umugoroba bityo abaturage bose berekeze muri Stade ya Guingamps isanzwe yakira abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu. Ibi akaba ari ntawundi mukinnyi wabikoze ku isi aho yarebwe n’umugi wose ndetse n’indi mirimo yose yo mu mugi yahagaze.