Kuva mu mwaka w’ i 2010 nibwo umunyamakuru wambere yabajije umutoza Jose Mourinho kuvuga umukinnyi ukomeye abona uruta abandi mubo amaze gutoza, twabibutsa ko uyu munya Portugali yatoje abakinnyi nka Cristiano Ronaldo, Zlatan Ibrahimovic, Samuel Eto’o, Gareth Bale, Eden Hazard n’abandi benshi bakomeye, gusa muri iki gitondo nibwo uyu mutoza yemeje umukinnyi ukomeye amaze gutoza kurusha abandi abanyamakuru barumirwa.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na the times uyu mutoza yagize ati:”Je ne peux pas dire que j’ai travaillé avec quelqu’un de meilleur que Matic au cours de ma carrière. Il a eu un comportement qui me marquera pour toujours. Dans un match avec Chelsea, je l’ai fait entrer à la 45e minute pour le sortir à la 75e. Il était triste, moi aussi, ce n’était pas une situation agréable, c’est quelque chose que j’ai fait deux fois dans ma carrière seulement. Le lendemain, Matic est venu me voir et m’a dit : ‘je ne suis pas content, mais c’est de ma faute. Je n’ai pas aimé, mais c’était mérité à cause de la façon dont je jouais’. Nous n’avons pas continué longtemps parce que j’ai été licencié peu après. Mais il est devenu l’un des miens, une de ces personnes avec qui tu maintiens le contact même quand tu ne travailles plus avec.”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:” Sinavuga ko hari umukinnyi ukomeye wundi nigeze ntoza utari Nemanja Matic mu myaka yose maze mu kazi k’ubutoza. Afite imyitwarire nzakumbura ubuzima bwange bwose. Mu mukino na Chelsea kera ngitoza muri Portugali Nemanja Matic namushyize mu kibuga ku munota wa 45 mpita musimbuza kuwa 75. Yari ababaye cyane kandi nange byaramababaje ariko nicyo cyemezo nagombaga gufata. Nabikoze inshuro ebyiri mu buzima bwange. Ku munsi wakurikiye Matic yaje kundeba ambwira ko atishimye ariko yishinja amakosa. Sinabikunze rwose ariko sinanabitinzeho kuko nange ndishinja ko nakinnye nabi. Nitwakomezanyije kuko nahise mbona impamayabushobozi yange ndagenda. Gusa uriya ni umuntu ushobora kuguma uvugana nawe niyo ntakindi kintu cyaba kibahuza mu buzima.”
Benshi batangajwe no kumva ibi kuko Jose Mourinho yatoje abakinnyi benshi kandi beza gusa akaba yahisemo Nemanja Matic nk’umukinnyi ukomeye mubo yatoje.