in ,

Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Real Madrid amaze kwisebya ku buryo bukomeye(inkuru irambuye)

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Real Madrid yatsindaga umukino wayo wa mbere mu mikino ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE, aho yatsindaga ikipe ya Apoel Nicosia ibitego 3-0 ibifashijwemo na rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo watsinze ibitego bibiri ndetse na Sergio Ramos, gusa rutahizamu wayo Karim Benzema ntiyakinnye uyu mukino, kubera impamvu z’uburwayi. Ubwo uyu mukino warangiraga nibwo uyu mufaransa yaje kuganira n’itangazamakuru atangaza amagambo yafashwe nkayubwoba bukomeye bwo kujya mu ikipe imwe ya club na mwene wabo Kylian Mbappe.Image result for Benzema in press conference

Nkuko ikinyamakuru BeIN sport cyabitangaje ubwo uyu musore yabazwaga kugira icyo avuga ku byerekeye na deal ya Kylian Mbappe wanze gukinira Real Madrid akigira muri PSG uyu musore yagize ati:”C’est un très bon joueur. Après, il est encore jeune, il faut lui laisser le temps, il faut le laisser un peu car le foot c’est dur.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Ni umukinnyi mwiza cyane, kandi aracyari na muto, tugomba kumurekera umwanya wo gukina akanigaragaza kuko umupira w’amaguru ukomera kandi bisaba igihe kugirango ufatishe.”

Abasesenguzi b’aya magambo bavuze ko uyu musore yagaragaje ubwoba bwinshi kuko iyo Kylian Mbappe aza kwerekeza muri Real Madrid, Karim Benzema yari guhita afata agatebe k’abasimbura cyangwa akagurishwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Kera kabaye Jose Mourinho yashyizwe atangaza umukinnyi ukomeye yatoje mu buzima bwe abantu bose baratangara

Akababaro: Ikipe ya Manchester United ihuye n’uruva gusenya ku buryo butunguranye