in ,

Agashya: Dore ikintu gikomeye utaruzi ko Cristiano Ronaldo na Messi bahuriyeho

CR7 and Messi

Akenshi na kenshi mu bitangazamakuru cyane cyane byo ku mugabane w’uburayi usanga bishaka kugereranya rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi umukinnyi wa Fc Barcelona, benshi mu bakunzi baba bagabo bahorana impaka zidashobora kurangira bitewe n’ibikorwa byabo bya buri munsi mu mupira w’amaguru. Iri hangana rero niryo rituma udashobora no kwinjira mu buzima bwabo bombi ngo ube wareba nkibintu baba bahuje, gusa muri iyi nkuru twakoze ubucumbuzi dukesha ikinyamakuru Forbes Magazine dusanga aba bagabo bafite ikintu kidasanzwe utapfa no gutekereza ko bahuriyeho.

CR7 and Messi

Mu nkuru zacu zashize arizo:”Biratangaje: Umunsi w’amateka mu buzima bwa Cristiano Ronaldo wageze, nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya Confederation, ndetse Amakuru mashya : Cristiano Ronaldo yibarutse abana babiri b’impanga (isomere) twabagejejeho ko uyu mugabo Cristiano Ronaldo aherutse kwibaruka impanga z’abana babiri, gusa akaba agiye nawe kubabona ku nshuro ye yambere nyuma yo kuva mu marushanwa ya Confederation, igitangaje nuko umwana umwe muri izi mpanga yahisemo kumwita izina rya Mateo Ronaldo. Igitangaje muri ibi nuko na Lionel Messi afite umwana umwe muri babiri afite witwa Mateo Messi, aba bagabo bombi bafatwa nk’abahangana cyane ku isi bakaba bafite abana bitiranwa, gusa amakuru dukesha inshuti za hafi za Ronaldo nuko iri zina rya Mateo yarivanye ku mwana wa Lionel Messi mu rwego rwo kwereka isi ko nta bukeba buri hagati yabo bombi ndetse ko ari n’inshuti mu buzima busanzwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ifoto ya Lil Wayne ari kumwe n’umwana we yatangaje abantu benshi ku isi

Agahinda: Umukinnyi ikipe ya Arsenal fc yari itegerejeho amakiriro iramubuze