in ,

Agahinda: Umukinnyi ikipe ya Arsenal fc yari itegerejeho amakiriro iramubuze

Wenger angry

Hashize iminsi igera kuri irindwi ikipe ya Arsenal ikomeje kwiruka inyuma y’abakinnyi bamwe na bamwe bazaza kuyifasha guhatanira ibikombe bitandukanye izitabira, gusa biramenyerewe ko iyi kipe idakunze kurekure agatubutse kugirango ibashe guhaha neza, nubwo bwose iba yashatse abakinnyi b’ingeri zose. Nyuma yo kugura umukinnyi wa mbere Sead Kolasinac kurubu iyi kipe yari yasabye Monaco undi mukinnyi gusa birangiye isubije amerwe mu isaho.Thomas Lemar Monaco

Amakuru dukesha ikinyamakuru L’equipe cyo mu bufaransa aravugako ubuyobozi bw’ikipe ya As Monaco bwateye utwatsi Miliyoni 30 z’amapound ikipe ya Arsenal yari yatanze kugirango ibashe kugura myugariro ushobora no gukinishwa hagati Thomas Lemar umufaransa wavukiye mu gihugu cya Guadeloupe w’imyaka 21. Ikipe ya Arsenal niramuka itongeye amafaranga yifuzaga kugura uyu musore ukiri muto ntizigera imubona mu gihe Arsene Wenger yari yagaragarije ubuyobozi ko uyu mwana yaba umwe mu bakinnyi bo kubakiraho ikipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Dore ikintu gikomeye utaruzi ko Cristiano Ronaldo na Messi bahuriyeho

Agashya: Miss Kundwa Doriane yagaragaye arimo kurasa akoresheje imbunda (amafoto)