Umugore w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu gihugu cya Nigeria utifuje gutangaza amazina ye, amaze kubyara abana icyenda mu gihe afite imyaka 25. Avuga ko kuba afite abo bana ari ishema ndetse abakomeza kuvuga ko yiyandarika batazi impanvu yahisemo kubyara akiri muto.
Mu bana icyenda afite, harimo bane yabyariye icyarimwe [Impanga]. Abinyujije ku rukuta rwa facebook, uyu mugore yahamije ashize amanga ko ajya gutangira kubyara abo bana yabitekerejeho ndetse agikomeje kubyara.
Bamwe mu bamwandikiye bamusetse cyane bibaza impanvu ku myaka 25 yahisemo kubyara kandi akiri muto none akaba agejeje abana icyenda. Uyu mugore yatangaje ko urukundo rugira amabanga adasobanukirwa ntutarakunda.
Ati ” Ubwo rero mukomeje gukwirakiwiza ayo makuru kumbuga nkoranyambaga ngo mfite abana benshi, ntabyo nitayeho kuko muri mwese ntanumwe ushobora kuza ngo anafashe kubarera. Ni urukundo gusa rushobora gutuma uba impumyi…Ndabizi biragoye, ndabyemera ko ari akazi gakomeye kubarera ariko nanone abo bana baravutse kandi naho nabashyira ngomba kubitaho…. Abana banjye mbabonamo abacamanza, Abaganga na basiganwa ku maguru.”
Irebere Amafoto atandukanye y’aba bana na nyina mu bihe bitandukanye: