Hariho umwami wategekaga neza kandi akinzwe n’abo ayoboye, nyuma mu gihugu cye haje kwaduka intambara biba ngombwa ko umwami na we ajya ku rugamba kugira ngo ajye kwitangira no kubohora igihugu cye
Nyuma y’uko yari amaze kubona ko ashobora kuzagwa ku rugamba kubera abo bari bahanganye batoroshye, yahamagaye inshuti ye braganira.
Umwami ati “dore ngiye ku rugamba, nintatsinda ukabona maze iminsi ine ntari naza uzafungure kiriya cyumba urongore umugore wange azaba abaye uwawe”
Inshuti y’umwami iti ” Nzabikora uko mu bishatse nyagasani”
Iryo joro bararya baranywa baridagadura mu gitondo umwami ahereza inshuti ye urufunguzo aragenda, ageze imbere ahindukiye abona umuntu uri ku ifarashi amukurikiye.
Umwami arahagarara abona ni ya nshuto ye hanyuma iyo nshuti ibwira umwami iti “wampaye urufunguzo rutari rwo” umwami ati “ese ko nari nakubwiye nyuma y’iminsi ine ubu irageze?”
Isomo: cunga neza umenye ko inshutibyawe ari iya nyayo koko.