in ,

Agahinda: Undi mukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru yapfiriye mu kibuga mu mukino hagati

Mu mupira w’amaguru muri iyi myaka tugezemo, impanuka zitera urupfu mu mukino hagati zafatiwe ibyemezo bikomeye kugeza naho umukinnyi wagaragaje akarwara gato cyane atakemererwa gukandagira mu kibuga, gusa ibyo byose ntibyabujije umunyezamu w’umunya Indonesia Choirul Huda kwitaba Imana mu mukino hagati. Choirul Huda  (Twitter)

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The times, mu mukino waraye uhuje ikipe ya Persela Lamongan n’ikipe ya Perseru serui yo muri kiriya gihugu, nyezamu Huda yaje kugongana n’abakinnyi bagenzi be ku mupira wa koruneri warutewe, yikubita hasi ahita agira ikibazo cy’ijosi n’ubuhumekero byahise bimuviramo urupfu nyuma y’iminota 10 ari guhabwa ubutabazi bw’ibanze. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho yavuze ku gihe asigaje muri Manchester United n’igihe asigaje ngo asange Neymar muri PSG bibabaza bikomeye abafana

Inkuru nziza yatashye mu muryango wa Lionel Messi yashimishije bikomeye n’abakunzi be