in

Agahinda ni kose! Mu karere ka Kayonza humvikanye inkuru y’inshamugongo aho inzuki zariye abantu maze babiri bagahita bahasiga ubuzima

Mu karere ka Kayonza humvikanye inkuru y’inshamugongo aho inzuki zariye abantu maze babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Abaturage icyenda bo mu Murenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza bariwe n’inzuki.

Nyuma yo kurumwa n’izo nzuki, babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi barindwi bajyanwa kwa muganga umwe akomereza mu bitaro bya Gahini nyuma yo kumererwa nabi.

Izi nzuki zariye aba baturage ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023 mu Mudugudu w’Akamina mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Bushayija Benon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage bariwe n’inzuki bari guhinga hafi y’imitiba myinshi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yahawe akinyuma maze nawe yirwanaho kigabo imbere y’imbaga y’abantu! Umuhanzi Ruger yakorewe ibintu bidasanzwe n’umukobwa wamuhaye akinyuma imbere y’abafana ibihumbi (VIDEWO)

Bari uruvunganzoka: Diamond Platunmz yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abafana ba Yanga Africans (video)