Ku wa kabiri, rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yatangaje ko yicujije uko yavuye muri Arsenal kandi ko ababajwe no kuba atashoboye gusezera kuri bagenzi be mbere yuko ashobora kwerekeza muri Barcelona.
Ku wa kabiri, Arsenal yemeje ko uyu mukinnyi mpuzamahanga wo muri Gabon yavuye muri iyo kipe babyumvikanyeho, bikaba byaratangiye kuvungwa igihe Mikael Arteta amwamburiye igitambaro cy’ubukapiteni kubera inyitwarire mibi mu Kuboza.
Mu butumwa bwo gusezera Aubameyang yashyize kuri Instagram, Aubameyang yanditse ati: “Nahoraga ngerageza gutanga umusaruro ijana ku ijana muri iyi kipe ya Arsenal, kuba nagenda ntasezeye abantu byanshenguye umutima.”
“Mbabajwe no kuba ntarabonye amahirwe yo gufasha bagenzi banjye mu byumweru bike bishize, ariko nta kindi mfite uretse kubaha iyi kipe kandi rwose nifurije abasore banjye bose n’abafana ibihe byiza kandi byiza mu bihe biri imbere! ”
Uyu mukinyi wimyaka 32 yinjiye muri Arsenal avuye muri Borussia Dortmund, ariko akaba yarabanje kujya no mu yandi makipe nka Lion, ndetse na Saint Etienne, hakaba hashize imyaka ine, yatsinze ibitego 92 mu mikino 163 yakiniye ikipe ya Arsenal iherereye I London.
Amakuru atandukanye yagiye atangazwa mu bitangazamakuru byinshi bitandukanye byo mu Bwongereza, yavuze ko ku wa kabiri Aubameyang yitoreje hamwe n’abandi bakinnyi ba FC Barcelona nyuma y’uko ageze muri Espagne kuri uyu wa mbere.
Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Joan Laporta, yemeje ko Pierre-Emerick Aubameyang aje gufasha iyi kipe kwitawara neza cyane cyane mu gice cy’ubusatirizi kimaze igihe kidahagaze neza.