Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakiriye ubujurire bwa Bishop Gafaranga, uregwa ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, Annette Murava.
Uyu munsi w’urubanza wasize amarira n’agahinda ku mugore wa Gafaranga, Murava, ubwo yamenyeshwaga ko adakenewe imbere y’urukiko. Uyu mugore wari uhetse umwana kandi afite impapuro zo kwa muganga zagaragazaga ko atigeze agira ihungabana rikomeye nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, yasohowe agihagera. Yahise yicara hasi atangira kurira no guhogora mu buryo bwabonaga ko yashegeshwe n’ibiri kumubaho.
N’ubwo Gafaranga we yagaragazaga akanyamuneza avuye mu rukiko, ashimangira ko ameze neza ndetse agasaba abanyamakuru kumufotora, umubabaro wo ku ruhande rwa Murava ni wo wari wigaragaza cyane. Yavuye aho ashyize akaboko ku gahanga, ubona ko ibyo yari amaze kunyuramo byamurenze.
Uyu mugabo yaburaniye mu muhezo nk’uko byagenze mbere, ubu akaba ahagarariwe n’umwunganizi mushya, Me Bayisabe Irenee.
Urubanza rw’ubujurire rwatanzwe kuri icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwari rutegetse ko Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo, rwasojwe rudasomwe. Umwanzuro w’uru rubanza uteganyijwe ku wa 11 Nyakanga 2025.
Uru rubanza rurakurikirwa n’abantu benshi bitewe n’uruhare rwa Gafaranga mu by’iyobokamana n’uko ibyaha aregwa birebwa n’amategeko arengera abagore n’abana mu Rwanda.

