in

NdababayeNdababaye

Agahinda ka Bajeneza wasabwe kwica umwana we udasanzwe, umugabo we akaburirwa irengero.

Umubyeyi witwa Bajeneza Liberata, wabyaye umwana ufite umutwe udasanzwe avuga ko yatereranywe n’umugabo we wamwihakanye amaze kwibaruka.

Bajeneza Liberata n’umugabo we basangiye urukundo rukomeye kugeza yibarutse uyu mwana ufite imiterere idasanzwe, bamwe bamushinyagurira ngo ni ikivejuru.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na Afrimax English kuri Youtube yavuze ko umugabo akibona babyaye uyu mwana yahise amutererana.Avuga ko abandi bana yabyaye mbere bari bameze neza bafite imiterere isanzwe.Liberata avuga ko ntakibazo cyabaye mugihe cyo gutwita, ndetse ko yari ameranye neza numugabo we kugeza ubwo yafashwe n’ibise akamujyana kwa muganga kubyara. Ariko, kimwe numugabo we, abaganga batunguwe no kubona umwana Bajeneza Liberata yibarutse.

Umugabo we yararakaye cyane ahakana ko uwo mwana atari we maze ava mu bitaro agenda ubutagaruka.

Liberata yaje kubona umugiraneza wambwitayeho kugeza akize neza.Gusa yari afite umutwaro wo kwita ku ruhinja hamwe n’abandi bana – kubagaburira, kubarihira amafaranga y’ishuri n’izindi nshingano mu gihe nta kazi yari afite.

Abantu bamugiriye inama yo kwica uyu mwana ariko avuga ko atakwihekura nubwo umwana yaba adasanzwe gute, yazanywe mu isi kandi ntashobora kumwica nkuko abivuga.

Uyu mwana ahora arira ,ibintu bikomeza kumushengura kuko atabasha kumenya ikibazo afite, Liberata avuga ko ababazwa nabatuka umwana we bamwita “ikivejuru”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwanda umaze imyaka 30 agendana inzuki ku mubiri we yavuze ibanga yakoresheje.

Ama G yanze kuripfana, avuze amagambo akomeye kuri Bruce Melodie na Rocky.