in ,

Agahinda: Ikipe ya PSG nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye ku isi ihuye n’uruva gusenya rugikubita

Ikipe ya PSG nyuma yo gushora Miliyoni zirenga 400 ku bakinnyi babiri aribo Neymar Jr na Kylian Mbappe muri iyi mpeshyi, muri iyi minsi abakinnyi bakomeye berekeje mu makipe yabo y’ibihugu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera mu burusiya mu mwaka utaha wa 2018. Gusa abakinnyi bakomeye b’ikipe ya PSG bakaba bahahuriye n’akaga nyuma yo kuvunikira muri iyi mikino.Image result for Thiago silva injured in brazil

Image result for Angel Di maria injured in argentina

Amakuru dukesha ikinyamakuru L’Equipe aravuga ko abakinnyi Angel Di Maria na Tiago Silva bavunikiye mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi mu makipe yabo y’ibihugu kuburyo bashobora kuzamara igihe kigera ku mezi abiri badakandagira mu kibuga. Ni mu mikino ibiri, uwahuje Argentina na Venezuela ndetse n’uwahuje Brasil na Colombia aho aba bakinnyi bavunikiye. Iyi kipe ikaba ihuye n’ikibazo gikomeye cyo gutakaza aba bakinnyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ubugambanyi bwindengakamere Lionel Messi yakoreye umukinnyi ukomeye wa Arsenal bikamubuza kwerekeza mu ikipe ya Fc Barcelona

Isomere amagambo akomeye Neymar yabwiye uwahoze ari umuyobozi we isi yose ikumirwa