Neymar Junior n’umunyabrazil ukinira ikipe ya Fc Barcelona, gusa mu minsi ishize urwego rwe rw’imikinire rwari rwarasubiye hasi, gusa kuri ubu mikino 4 iheruka yongeye kugaruka mu bihe bye byiza kuko n’imikino mike utasangaga yatsinze, nubwo bwose atari rutahizamu hubwo akina aca ku mpande uyu musore ntibimubuza gukora uduhigo ndetse no kurusha ba rutahizamu benshi kunyeganyeza inshundura. Kuri ubu rero uyu musore akaba nabyitwaramo neza mu mikino ibiri iri imbere afite arakora agahigo kakozwe n’abakinnyi batanu gusa kuva isi na ruhago byabaho.
Imikino yakinnye n’amakipe nka Athletic Bilbao, Real Sociedad na Eibar yabashije gutsinda mo ibitego bitandukanye bimugeza kubitego 298 muri carriere y’umupira w’amaguru. Gusa mu mikino ibiri iri imbere ariyo bazahuramo n’ikipe ya Athletic Bilbao na Real Betis  mbere,  y’isabukuru ye y’amavuko azizihiza ku itariki 5 zukwa kabiri arasabwa gutsindamo ibitego 2 gusa kugirango age ku rutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego 300 mbere yuko buzuza imyaka  25. Abo bakinnyi bandi bafite ako gahigo ni Lionel Messi (bakinana muri Fc Barcelona)watsinze ibitego 306 mbere yo kuzuza imyaka 25, Ferenc Puskas (309), Eusebio (318), Jimmy Greaves (330) na Pele (495).