in

Afite uruvugiro! Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cya 3 muri Murera, yatangaje amagambo y’ubwishongozi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’irushanwa ryateguwe na RNIT Rwanda ku bufatanye na BB Fm Agency itsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje amagambo y’ubwishongozi.

Aganira na Isango star, yagize ati “Ntabwo twe duhiga n’ikipe yo mu Rwanda, mujya mubona ikipe ziza kudufatiraho selfie, izavutse ejo, izavutse ejobundi, tumaze imyaka hafi 60, dufite ibikombe bya shampiyona, twaserukiye igihugu inshuro nyinshi, ntabwo duhiga ubutwari n’umuntu cyangwa n’ikipe, twe turakora.”

Yakomeje agira ati “Twubaka Rayon Sports yo ku ruhando mpuzamahanga, kandi y’igihe kirekire. Izo kipe zijye ziza zifate selfie twe dukore.”

Kuva Uwayezu yaba perezida wa Rayon Sports, amaze kuyihesha ibikombe 3, harimo icy’Amahoro, icya shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore cyatwawe na Rayon Sports WFC ndetse n’iki Murera yatwaye Kiyovu Sports cya RNIT Rwanda.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Pjo
Pjo
1 year ago

Ubwo Uri serious ni igikombe bine super cup niwowe wayitwaye x??

Nyuma yuko amaze imyaka 2 ari miss Rwanda, Muheto Divine agiye guterwa kudeta

Yari yarihangiye umurimo (serial killer) ! Impamvu yatumaga Kazungu Denis yica abantu n’aho yakuraga amafaranga abimufasha mo byamenyekanye