Umurundi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi Mbirizi Eric yatangaje ko akunda iradukunda Pascal w’imyaka 17 aba Rayon bakunze kwita Messi.
Uyu mukinnyi wa Rayon Sports waguzwe muri iyi meshyi ishize yatangajeko umwana muto uri muri Rayon Witwa Pascal ariwe mukinnyi akunda kandi ufite impano idasanzwe.
Yagize Ati ” Pascal ni we mukinnyi nemera muri Rayon Sports bitewe n’impano idasanzwe afite”
Uyu mukinnyi yanavuzeko u Rwanda rukwiye kumwitaho uko byagenda kose kuko arashoboye cyane.
Mbirizi Eric umaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports yatangaje ko ntayindi kipe nimwe mu Rwanda arabona yindi ikomeye uretse Rayon Sports.Kandi yavuze ko mbere yo kuza hano mu Rwanda yaje Azi abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Kagere Meddie ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’
Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri TV 1 cyitwa Primus Bar Talk, gitambuka kuwa kabiri ndetse no kuwa Kane kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri z’umugoroba.