Uyu niwe mugore wa mbere utangaje ku isi, kuba ariwe utangaje si uko yavutse bitandukanye n’abandi, ahubwo ni ukubera ibintu bitangaje yashyize ku mubiri we.
Uyu mugore yishyizeho tatuwaje umubiri wose, kuri buri gice cyose kigize umubiri!
Isi yose yakomeje ku mutangarira bitewe na tatuwaje afite ku maso ye yombi.
Iyi tatuwaje yo ku maso iratangaje cyane ku buryo iyo umureba uba ubona afite amaso atandandu.
Uyu mugore yavuze ko izi tatuwaje inyinshi muri zo azishyiraho mu buryo bwo kwishimisha ntakindi kintu zisobanuye uretse inye muri zo.
Kandi yavuze ko tatuwaje akunda cyane ari tatuwaje iri ku musaya we w’iburyo, yandikishije ibara ry’amazi, kandi avuga ko arinayo yamugoye cyane ikanamuhenda.