in

Adil yatakambiye umukinnyi umwe ukomeye muri APR FC ko ariwe azamwirukanisha natisubiraho

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi ukomoka muri Morocco akaba anafite Ubwenegihugu bw’u Bubiligi ku Mugabane w’i Burayi, yatakambiye umuzamu Ishimwe Jean Pierre amusaba kwicara akitekerezaho akongera gusubira mu bihe byiza nk’ibyo yahozemo mu mwaka ushize w’imikino wa 2021-2022 warangiye iyi kipe yegukanye igikombe cya 20 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Uyu muzamu Ishimwe Jean Pierre ntago arimo kwitwara neza muri iyi minsi kandi ni we wenyine APR FC ifite ndetse izagenderaho umwaka wa Shampiyona wose.

Uyu muzamu kandi aherutse kutitwara neza haba mu mikino ya CAF Champions league ndetse n’imikino Amavubi yakinnye na Libya ndetse mu mukino wo kwishyura ntiyabanjemo.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Yampano ati: kuririmba byanze nasubira mu kiyede.

David de Gea yatangaje amagambo akomeye kuhazaza he mw’ikipe ya Manchester United