in

Adil Mohamed Erradi yagereranywa n’umuhini mushya utera amabavu

Umutoza mukuru wa APR FC, Mohammed Adil Erradi wari utoje bwa mbere imikino nyafurika yananiwe kurenga umutaru agereranywa n’umuhini mushya utera amabavu.

Adil Erradi Muhammed umukino we wa mbere mu mukino nyafurika yawitwayemo neza abona intsinzi kuri US Monastir gusa ariko yananiwe kurenga umutaru muri iyo mikino.

Umukino wo kwishyura kuri US Monastir bari batsindiye i Kigali warangiye ari ibitego bitatu bya Monastir ku busa bwa APR FC, aho yahise inasezererwa itarenze umutaru.

Kuri Adil Mohamed Erradi wari utoje bwa mbere imikino Nyafurika ndetse afite intego zo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika ntiyigeze abikora nkuko yabyiyemeje aho yabaye nka wa muhini mushya utera amabavu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Umugore yavuze impamvu iteye ubwoba umugabo we atazigera amuca inyuma

Mu Rwanda hateguwe irushanwa muri iki kiruhuko ryatumiwemo amakipe akomeye arimo Rayon Sports na APR FC