in

Mu Rwanda hateguwe irushanwa muri iki kiruhuko ryatumiwemo amakipe akomeye arimo Rayon Sports na APR FC

Muri iki kiruhuko cy’amakipe y’ibihugu, mu Rwanda hateguwe irushanwa ririmo amakipe akomeye hano mu Rwanda.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bakunze kwinubira amarushanwa make aboneka hano mu Rwanda kandi yafasha amakipe gukomeza kwitegura mu buryo bwose bushoboka.

Ubu byahindutse nyuma yuko ubu hateguwe irushanwa ryatumiwemo amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC ndetse na Rayon sports.

Amakuru YEGOB ifite nuko iri rushanwa ryateguwe ryitwa Made in Rwanda Tournament ritumurwamo amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sport ndetse na Mukura Victory Sport hamwe n’andi akomeye hano mu Rwanda.

Iyi Sosiyete nyuma yo gutegura iri rushanwa yandikiye aya makipe ariko hari ayatarasubiza yemera iri rushanwa. Kiyovu Sport ndetse na Mukura Victory Sport niyo makipe amaze kwemera kugeza ubu hategerejwe Rayon Sports ndetse na APR FC.

AS KIGALI ntabwo yatumiwe bitewe nuko hari irushanwa irimo ariryo CAF Confederations Cup.

Aya makipe yombi azaba ahatanira Milliyoni 7 kandi buri kipe izahabwa milliyoni 2 zo kwitegura iri rushanwa.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Adil Mohamed Erradi yagereranywa n’umuhini mushya utera amabavu

Nyuma y’imyaka 20 muri gereza, yagizwe umwere asohoka yemye