Umutoza Mohammed Adil Erradi uri mu bihano arashinjwa gupfubya abakinnyi ba APR FC nyuma yo gutangira kubatoza.
Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, hari kugaruka amakuru avuga kuri Adil Mohamed Erradi aho bari kugaruka ku musaruro wa Adil Mohamed Erradi ku bakinnyi yatozaga.
Adil akigera muri APR FC yazanye igitsure aho hari abakinnyi batumvikanaga na we bahise basezererwa binyuze muri Raporo batangiwe n’uyu mutoza.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko Adil nta kintu yigeze amarira umupira wo mu Rwanda uretse kuba yaratumye bamwe mu bakinnyi birukanwa, abaturukanywe bagasubira inyuma kandi abantu barabonaga ko bafite akazoza.
Ntiwavuga ibyo ngo wirengagize ko kuva Adil yagera mu Rwanda amaze gutwara ibikombe bitatu byikurikiranya muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.