in

Adil Erradi Mohammed mu nzira igarura APR FC mu biganza bye

Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n’Umutoza w’Umunya-Serbia, Darko Nović, wari ugiye kumara umwaka ayitoza. Nubwo aherutse guhesha iyi kipe Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumusezerera, hasigaye imikino itatu ngo Shampiyona irangire.

Mu nkuru dukesha IGIHE, haravugwa ko APR FC ishobora kongera gusinyisha Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed, wahoze atoza iyi kipe mu mwaka ushize wa 2022/23, akayihesha igikombe cya Shampiyona. Amakuru avuga ko ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye, kandi bishobora kurangira vuba.

Isezererwa rya Nović rishingiye ku mikinire ye itanyuze abafana n’abayobozi, aho yashinjwaga gukunda gukina yugarira ndetse no kutaha amahirwe abakinnyi bamwe, cyane cyane abataremeye kwinjira muri sosiyete ye ya Mir Sport. Hari n’abavuze ko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yihanangirije abakinnyi be batsinze kare kubera uburyo bari basatiriye, ibintu byakuruye umwuka utari mwiza.

Uyu mutoza yemeye gusezererwa nyuma yo kumvikana ku mishahara y’amezi atandatu asigaye mu masezerano ye yari agenewe kugeza mu 2026. Ibi bivuze ko APR FC iri mu nzira yo gushaka umusimbura utazatuma bahusha Shampiyona bari hafi kwegukana.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nagerageje amarozi, ariko nasigaranye ubusa” Kapiteni w’u Burundi Nsabiyumva agira inama abakinnyi b’Abanyafurika ko bakwiye guca akenge bakareka juju

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO