Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27 bazahagararira igihugu mu mikino uwa 5, 6 yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Aba bakinnyi bazakina na Nigeria ndetse na Lesotho mu bari kumwe mu itsinda rya C.
Amavubi yiteguye gukina n’ikipe ya Nigeria, imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ku mukino wa 5 uteganyijwe tariki ya 21 Werurwe 2025. Uyu mukino uzabera kuri Sitade Amahoro i Kigali 18h00 z’umugoroba, U Rwanda kandi ruzakira Lesotho mu mukino wa 6 uzaba tariki ya 25 Werurwe 2025 kuri iyo sitade.
ikipe y’u Rwanda igiye gukina iyi mikino uyu mwaka ifite umutoza mushya, ADEL AMROUCHE, waje gutoza Amavubi asimbuye Torsten Spittler utarumvikanye n’ubuyobozi . Umutoza Amrouche afite intego yo guhindura ibintu mu ikipe y’igihugu kandi gukora neza muri iyi mikino, hagamijwe gukomeza gusatira imyanya ya mbere mu itsinda.
Abanyezamu bazaba bari mu ikipe y’u Rwanda ni: NTWARI Fiacre (Kaizer Chiefs), BUHAKE Clement Twizere (Ullensaker/Kisa), WENSSEN Maxim Kali Nathan, ndetse na ISHIMWE Pierre (APR FC).
Mu bakinnyi bakina inyuma, hari: OMBORENGO Fitina (Rayon Sports), BYIRINGIRO Jean Gilbert (APR FC), NIYOMUGABO Claude (APR FC), BUGINGO Hakim (Rayon Sports), MUTSINZI Ange (Zira Futbol Klubu), MANZI Thierry (Al Ahli Tripoli), NIYIGENA Clement (APR FC), na NSHIMIYIMANA Yunusu (APR FC).
Mu bakina hagati harimo: BIZIMANA Djihad (Al Ahli Tripoli), RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Stade Tunisien), RUBANGUKA Steve (Al Njoom), KWIZERA Jojea (Rhode Island), MUGISHA Gilbert (APR FC), IRAGUHA Hadji (Rayon Sports), MUHIRE Kevin (Rayon Sports), na GUEULETTE Samuel Leopold (RAAL La Louvière).
Abataha izamu barimo: NSHUTI Innocent (Sabail FK), MUGISHA Didier (Police FC), HABIMANA Yves (Rutsiro FC), RAFAEL York (Zed FC), MANISHIMWE Djabel (Naft Al Wasat), SAHABO Hakim (KFCO Beerschot Wilrijk), na ISHIMWE Anicet (Olympique Beja).
Ikipe y’u Rwanda izakora ibishoboka byose mu mikino ya Werurwe kugira ngo itsinde Nigeria na Lesotho, igere ku ntego yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026. Abafana b’u Rwanda basabwa gushyigikira ikipe yabo kugira ngo Amavubi atange umusaruro mwiza mu mikino ibanza yo mu itsinda C.
Mu mikino yo mu itsinda C, Amavubi y’u Rwanda ari ku mwanya wa mbere hamwe n’amakipe abiri yindi afite amanota 7 nyuma y’imikino ine. Amavubi afite imikino 4, akaba afite intsinzi 2, kunganya 1, no gutsindwa 1. U Rwanda rufite ibitego 11 byatsinzwe n’ibitego 2 byatsinzwe. Ni ikipe ikomeye kandi ifite ubushobozi bwo kuzamuka, niyo yaba ifite amakipe nka Nigeria na Lesotho mu itsinda.
Amakipe agize itsinda C amaze gukina imikino 4 yose u Rwanda rurayoboye nna manota arindwi runganya na Sout Africa ndetse na Benin mu gihe Lesotho ifite amanota 3 ku mwanya wa 4 igakurikirwa na Nigeria ku mwanya wa 5 nayo ifite amanota 2 inganya na Zimbabwe iri ku mwanya wa 6.

Ibi byerekana ko iri tsinda rigifite ihangana rikomeye, aho amakipe atatu ya mbere afite amanota 7, mu gihe Nigeria na Zimbabwe bikiri ku manota abiri gusa. Ibi bizagira ingaruka ku mikino isigaye, umukino uzahuza ikipe y’u Rwanda Amavubi na Nigeria ni umukino w’ingenzi ku makipe yombi cyane cyane Nigeria kuko kuwutakaza izaba irushaho gutakaza anmahirwe yo kubona itike mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ari amahirwe akomeye mu gihe rwakwitwara neza.
