in

Achraf Hakimi wabaye iciro ry’imigani muri gatanya ari mu munyenga w’urukundo n’ikindi cyamamarekazi -AMAFOTO

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Morocco, Achraf Hakimi aravugwa mu rukundo n’inkumi nshya nyuma y’uko atandukanye n’umugore wa mbere,Hiba Abouk nta n’igiceri amuhaye.

Belu Blanco akaba ari kuvugwa mu rukundo na Achraf Hakimi nyuma y’uko bagaragaye barikumwe ku mucanga w’i Miami.

Belu Blanco asanzwe ari icyamamarekazi iwabo muri Urugway aho azwiho kuririmba, kwandika indirimbo ndetse no kumurika imideri.

Uyu mukobwa usibye kuba azwi cyane iwabo muri Urugway ahubwo ni n’umukire kazi bigendanye n’amafaranga akura mu kazi kora ka buri munsi.

Belu Blanco avuzwe mu rukundo na Achraf Hakimi nyuma y’uko uyu mukinnyi w’imyaka 24 abaye iciro ry’imigani bitewe n’uko imitungo ye yose yayandikishije kuri nyina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Hari kwibazwa ati se abikora gute?” Clapton Kibonge nyuma yo guhura na Cristiano, yahuye n’ikindi cyamamare mu buryo butangaje -IFOTO

I Nyarugenge ntaho wacikira! Igisambo cyari cyibye moto cyafashwe kitararenga umutaru