Abuzukuru ba Shitani cya cyane bagaragara mu Karere ka Rubavu bamaze gushinga imizi bambura abantu ibyo bafite, cyane cyane telefoni.
Ni agatsiko k’insoresore kamaze kuzengereza abantu mu karere ka Rubavu aho badatinya kwambura umuntu ibyo afite cyane cyane bamuhengereye bwije.
Utwo duce abuzukuru ba shitani bibasiye ni nko mu Kagari ka Buhaza, Umudugudu wa Gabiro, ahazwi nko mu Byahi kuko Abuzukuru ba Shitani bahahinduye ibirindiro.
Umuhoza Clementine wo mu Kagari ka Buhaza, aherutse guhura na bo bamwambura telefoni n’amafaranga.
Yagize ati “Nari mvuye kuvunjisha amafaranga nka saa Tanu z’ijoro, mpura n’abantu batandatu bamwe bafite imihoro. Nateze moto bayinkuraho motari ariruka, banshyira hasi bankubita ibibatira by’imihoro, ndatabaza bamfuka umunwa, bahita banyaka amafaranga nari mfite na telefoni.”