Umusore n’inkumi b’i Murambi muri Karongi bari biyemeje kubana bakanasezerana mu mategeko, ubu nta n’umwe uvugana n’undi kuko umukobwa akiva mu Murenge yahise agarama ibyo kubana n’umusore, akaba anifuza ko bahabwa gatanya batarigeze baba n’umunsi n’umwe.
Uyu musore niyigeze amenya impamvu yateye uwo mukobwa kwanga kuvana nawe doreko bari bamaze iminsi bameranye neza bari mu myiteguro y’ubukwe.
Ubu umusore ameze nk’igiti cyumiye mu butayu kuberako ari mu bwigunge nagahinda Kenshi.