in

Abuzukuru ba shitani bakubise abafana ba APR FC bajya mu bitaro

Abafana ba APR FC bskubiswe bikomeye n’abiyise abuzukuru ba shitani birangira bagiye mu bitaro.

Byose byabaye nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wo APR FC yanganyirijemo na Etincelles FC 1-1 i Rubavu kuri Stade Umuganda.

Abakubiswe ni Prince wo muri Fan Club ya Warriors ndetse na Japhet wo muri Kicukiro Fan Club, aba bombi bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi bakaba barimo kwitabwaho.

Bikiba benshi bavuze ko ari abafana ba Etincelles babakubise, ariko umwe mu bafana ba APR FC urwaje aba bafana, akaba yahamije ko bakubiswe n’Abuzukuru ba shitani.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Rick Ross yakoreye Zari byerekanye ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe benshi batari bazi 

APR FC igiye kongera kuzana abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 10