Hari abantu benshi bibaza igihe bifata umubyeyi wabyaye, akaba yakongera gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye.
Nkuko abagore babyara mu buryo butandukanye, ni nako bibafata igihe kitangana kugira ngo bongere gushyikirana n’abagabo babo.
Hari ababyara bisanzwe, ababyara babazwe n’ababyara bongerewe ibise. Umugore wabyawe bisanzwe, byibura yakongera gukora igikorwa cy’abashakanye nka nyuma y’ibyumweru 3 abyaye.
Uwabyaye yongerewe ibise we kongera gukora imibonano ni nkanyuma y’ukwezi. Mu guhe uwabyaye abazwe we ashobora gutegereza nk’amezi 2 akabanza agakira neza.
Ariko nanone iki gihe ntabwo ari ihame kuko nanone biterwa n’umubiri w’umuntu. Bivuze ko nyuma yo kubyara, umugore iyo yumva yarakize neza ntaho yakomereka aramutse akoze icyo gikorwa kandi akaba yumva ubwe abishaka, yabikora nta ribi, ntabe yahatirijwe n’umugabo.