in

Abayobozi ba Mukura VS bikuye amata ku munwa

Kuri icyi cyumweru habaye inteko idasanzwe mw’ikipe ya Mukura VS yatunguranye aho peresida na vis-peresida beguye munshingano yazo.

Ni inteko rusange idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru yagombaga kwiga ku buzima bw’ikipe ya Mukura Victory Sports, ariko byatunguranye Perezida na Visi-perezida we beguye ku mirimo yabo muri iyi kipe.

Aba ni perezida Ndamage Damascene ndetse n’umwungiriza we ariwe Sakindi Eugene bari batowe tariki 12 Gashyantare 2022, aho hari basimbuye Nizeyimana Olivier wari ugiye kuyobora FERWAFA.

Aba bayobozi bari batorewe kuyobora Mukura Victory Sports mu nteko rusange, bakaba bongeye kwegurira mu nteko rusange nyuma y’umwaka bayobora iyi kipe yo mu karere ka Huye.

Ni kenshi byagiye bivugwa muri iyi kipe ko abagize urwego rw’imiyoborere(Board) ya Mukura Victory Sports bayitereranye, bikaba byarabaye umuzigo kuri aba bombi bakaba bahisemo kubivamo.

Mu itangazo Mukura yashyize hanze ivuga ko aba bayobozi babiri beguye, ariko bakaba baraguma mu nshingano bari bafite kugeza tariki 28 Gashyantare 2023.

Mukura imaze iminsi itirwana neza, dore urebye imikino itanu iyi kipe iheruka gukina nta n’umwe yabonyemo amanota atatu kandi igice cya mbere cya shampiyona cyararangiye ari imwe mu makipe ameze neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Tugiye gufata umwanzuro utunyuze.” KNC yahaye amahirwe ya mbere na nyuma FERWAFA

Hagaragaye ibifi binini bishaka gukura Marcus Rashford muri Manchester united