in

Abatwite gusa: Sobanukirwa ibyo kurya bitanu umugore utwite agomba kugendera kure kabone ntubwo yaba abikunda

Nubwo umugore utwite asabwa kurya no kunywa bihagije kuko aba agaburira n’umwana uri munda, hari ibyo atemerewe kurya cyangwa kunywa mu gihe atwite kuko byagira ingaruka mbi ku mwana atwite. Ibintu bitanu umugore utwite atemerewe mu gihe atwite.

1. Ntagomba kunywa itabi

Umugore utwite abujijwe kunywa itabi, kuko bishyira umwana n’umubyeyi mu byago binyuranye, nko kuba inda yakwivumbagatanya ikaba yavamo, umwana agapfira mu nda, cyangwa akavuka atagejeje igihe.

Hari kandi n’ikibazo cy’uko umubyeyi utwite unywa atabi, akenshi abyara umwana ufite ibiro bicye bikabije.Abaganga bavuga ko ikibazo gikomeye cy’itabi ari uko bimwe mu birigize bishobora kunyura mu ngobyi y’umwana uri mu nda, bikamugiraho ingaruka mbi.

2. Ntagomba kunywa inzoga

Umugore utwite ntagomba kunywa inzoga, kuko ishobora gutuma umwana agira ibibazo by’indwara z’umutima bikazamukurikirana ubuzima bwe bwose.

Abahanga bamwe mu buvuzi bavuga ko kunywa inzoga nkeya kandi inshuro nkeya ntacyo byatwara, hakabaho n’abaganga bavuga ko inzoga yaba ari mbi cyane mu gihembwe cya mbere (mu mezi atatu ya mbere y’isamwa ry’umwana), gusa nta bushakashatsi burabyemeza.

Umuganga w’umunyamerika w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore batwite n’abana bakiri mu nda witwa Krierger avuga ko ibyiza ari ukureka inzoga mu bihembwe byose umugore amara atwite, ni ukuvuga akamara amezi icyenda atanyoye inzoga.

3.Kunywa amata adatetse cyangwa za foromaje

Si byiza ko umugore utwite anywa amata adatetse kuko iyo amata adatetse aba kuko iyo amata adatetse aba yifitemo udukoko two mu bwoko bwa bagiteri twitwa “listeria”,dushobora gutera indwara, utwo dukoko kandi tuboneka no muri foromaje zatunganijwe nabi.

Iyo amata atetswe arashyuha akagera ku rugero rw’ubushyuhe rwo hejuru, ku buryo utwo dukoko dupfa, icyo gihe rero uyanyoye nta kibazo yagira.

4. Agomba kwirinda inyama zatunganirijwe mu ruganda cyangwa inyama zidahiye neza

’ ubwo inyama zatunganirijwe mu ruganda zihuta gushya mu gihe umuntu adafite umwanya munini wo guteka, ariko si nziza ku mugore utwite, kuko hari ubwo ziba zongeyemo ibindi bintu byagirira nabi umubyeyi n’umwana atwite.

Ikindi kandi hari abantu bakunda kurya inyama zidahiye neza, umugore utwite we, ntakwiriye kurya inyama zidahiye neza kuko ashobora yakuramo bagiteri yitwa “listeria” iboneka mu nyama cyangwa amata bidatunganije neza. Iyo bagiteri ikaba itera indwara.

5. Ntagomba kurya inyama z’umwijima

Iyo umugore atwite hari ibyo kugabanya kurya, ariko n’ibyo agomba kuzinukwa burundu mu gihe cyose agitwite kugira ngo abungabunge ubuzima bw’umwana uri mu nda.

Inyama z’umwijima ni zimwe mu biribwa umugore utwite atagomba gukoza mu kanwa ke.

Zaba zitetse zihiye cyangwa zokeje, zishobora kwangiza ubuzima bw’umwana. Impamvu izo nyama ari mbi ku buzima bw’umwana ni uko zikungahaye cyane kuri Vitamine A.

Iyo vitamin A ikaba ari mbi ku ruhu rw’umwana uri mu nda kuko ruba rworoshye cyane. Ibyiza ni ukutarya inyama z’umwijima n’ibindi bizishamikiyeho mu gihe cyose umugore atwite.

Abaganga bavuga ko ubundi umugore utwite atagomba kurenza micrograme 800 za Vitamine A ku munsi, kandi akenshi iyo ngano ikenewe ya Vitamine A, iraboneka mu byo kurya bisanzwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyambo Jesca yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyu na divayi byagufasha! Dore ibikoresho 7 wakwifashisha kugira ngo usuzume ko utwite