in

Abatoza b’Amavubi nyuma yo kubona barakoze amakosa mu guhamagara abakinnyi bahise bafata umwanzuro wo gutumira abakinnyi bari birengagijwe

Mu cyumweru gishize nibwo abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bahamagaye abakinnyi bagomba kuzakoresha ku mukino wa Senegal usoza itsinda udafite icyo umaze.

Abakinnyi bahamagawe, bagarutsweho na benshi kubera abahamagaye abakinnyi ntibashyiremo abari basanzwe bakomeye ndetse banigaragaje cyane muri Shampiyona ahubwo hagahamagarwa abatakekwaga. Mu bahamagawe bakagarukwaho cyane ni Nshimiyimana Yunusu ukinira APR FC.

Abakinnyi barimo Mitima Issac, Imanishimwe Emmanuel Mangwende ndetse n’abandi bari mu bagarutsweho cyane batahamagawe mu Amavubi agomba gukina na Senegal tariki 9 Nzeri 2023 muri wikendi igiye kuza.

Umutoza Gerard Buscher wasigiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo gutandukana na Carlos Alos Ferrer wabonye akazi ku mugabane w’iburayi, nyuma yo kubona hari imyanya yo kongeramo abakinnyi yahise ahamagarwa igitaraganya abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Sefu, Mitima Issac ndetse na Bacca.

Sefu nyuma yo kubona ko yahamagawe mu Amavubi yatangaje ko yishimiye guhamagarwa kubera ko ngo yari amaze igihe kinini adakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo guhabwa ibihano ubwo aherukamo kubera imyitwarire itari myiza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo akomeye ariko baramwirukana: Umutoza ukomeye cyane hano mu Rwanda abafana b’ikipe atoza bariye Karungu bamusabira kwirukanwa rugikubita

Abatoza b’Amavubi nyuma yo kubona barakoze amakosa mu guhamagara abakinnyi bahise bafata umwanzuro wo gutumira abakinnyi bari birengagijwe