in

Abatoza ba Rayon Sports bahangayikishijwe n’imvune y’umukinnyi ngenderwaho

Abatoza ba Rayon Sports barangajwe imbere na Haringingo Francis Christian bakomeje guhangayikishwa n’imvune ya Ganijuru Elie usanzwe abanza mu kibuga ku ruhande rw’ibumoso.

Ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, nibwo Ishimwe Ganijuru Elie yagize imvune ku mukino batsinzemo Police FC igitego 1-0, uyu mukinnyi akaba yarasohotse mu kibuga yavunitse.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Ishimwe Ganijuru Elie ashobora kumara hanze y’ikibuga ibyumweru birenga bitatu, bisobanuye ko umwanya we uzaba urimo icyuho.

Ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri Rayon Sports izakina na Rwamagana City FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye yafashije umufana wagize ikibazo cy’umutima muri Sitade bikora benshi ku mutima

Ibivugwa: Abafana ba Rayon Sports barashinja Apr Fc gutegura abasifuzi ku mukino wa US Monastir