in

Ibivugwa: Abafana ba Rayon Sports barashinja Apr Fc gutegura abasifuzi ku mukino wa US Monastir

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022 nibwo Apr Fc yatsindaga US Monastir yari yayisuye mu Rwanda, igitego kimwe ku busa mu mukino wasize impaka z’urudaca hagati mu bafana.

Kuri uwo munsi igitego cya Mugunga ni cyo cyahesheje Apr Fc intsinzi imbere ya US Monastir, nubwo byagenze gutyo hari n’igitego cya US Monastir cyanzwe bavuga ko habayemo kurarira.

Igitego cya US Monastir cyanzwe ni cyo cyateje impaka z’urudaca mu bafana bagiye batandukanye b’andi makipe yo mu Rwanda.

Abafana biganjemo aba-Rayon Sports bavuga ko Apr Fc yateguye hanze y’ikibuga ikanyura mu basifuzi basifuye uyu mukino.

Bakomeza bavuga ko Apr Fc ngo ibintu byo gutegura hanze y’ikibuga ni ibyayo, aho bavuga ko US Monastir yibwe n’abasifuzi bivugwa ko bishyuwe na Rayon Sports.

Abafana ba Apr Fc bo bavuga ko ikipe yabo itajya itegura hanze y’ikibuga ngo ikindi kandi ngo kwanga igitego cya US Monastir ni ukwibeshya ku Umusifuzi dore ko ngo atari Imana.

Ibyo bitekerezo byose ni ibiri mu bafana n’amakipe agiye atandukanye hano mu Rwanda baba bari kuvuga ku byaranze umukino wa Apr Fc na US Monastir.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abatoza ba Rayon Sports bahangayikishijwe n’imvune y’umukinnyi ngenderwaho

Ifoto ya Clarisse Karasira yongeye kuzamura amarangamutima ya bafana be