in

Abaswa baragwira pe! Umunyeshuri w’imyaka 15 yatwitse ishuri kubera impamvu itangaje

Umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko yiyemeye ko yateje inkongi r’umuriro yibasiye ishuri yigagaho rya ‘Abbaye de Flône’ mu Bubiligi, agamije guhunga ikizamini yagombaga gukora kuri uwo munsi.

Byabaye tariki 28 Kamena mu 2023, aho iri shuri riherereye mu Mujyi wa Amay ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya mu gitondo ubwo abanyeshuri bari mu myiteguro yo gutangira amasomo.

Iyi nkongi y’umuriro yasenye ibyumba by’amashuri 2 ndetse abanyeshuri barenga 1500 barahungishwa, uwo munsi gahunda z’amasomo zirasubikwa.

Nyuma y’icyumweru iyi mpanuka ibaye, umwe mu banyeshuri bo kuri iri shuri ufite imyaka 15 yemeye ko ariwe washumitse iri shuri kubera ko atashakaga gukora ikizamini yari afite kuri uwo munsi.

Hari andi makuru avuga ko impamvu yatwitse iri shuri, ngo ni uko umukobwa bakundana yari yamusabye gukora ikintu kidasanzwe. Iperereza niriramuka rihamije iki cyaha, ababyeyi be bazishyura ikiguzi cyo cyagendeye mu kuzimya ndetse no gusana ibyangirizwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushyuhe bumeze nabi murubyiruko: Umusore yakorakoreye inkumi rubura gica (video)

Paula Kajala umukobwa wa Kajala Farida, yishongoye kuri Rayvanny ndetse anamushinja ubujura bw’ibihangano